Paruwasi Ste Famille igeze kuri yubile y’imyaka 100 ishinzwe
Paruwasi Gatorika yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Paroisse Sainte Famille) igizwe n’abakirisitu 27,143, yubatse rwagati mu mujyi wa Kigali, tariki 19 Ukwakira iritegura kwizizihiza yubile y’imyaka ijana imaze ivutse mu Rwanda, kuko yashinzwe ku itariki ya 21 Ukwakira 1913.
Iyi Paruwasi yatangiye yitwa Misiyoni y’umuryango Mutagatifu yagize amateka akomeye muri Kiliziya Gatorika mu Rwanda kuva yashingwa n’abapadiri bera, Padiri Max Theodor Franz Donders (wayiyoboye igitangira), Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder bo mu gihugu cya Espange, ari na bo bayiyoboye kugeza mu mwaka wa 1923. Bahaye ubuyobozi Abanyarwanda, hahise hayobora n’Umunyarwanda wa mbere wabaye Musenyeri, ari Musenyeri Aloys Bigirumwami nk’uko amateka y’iyi Paruwasi abivuga.
Paruwasi Ste Famille kandi ubwo yatangiraga yagomba kubakwa ku musozi wa Kigali (Mount Kigali), ariko byaje guhinduka kubera ikibazo cy’amazi atarabashaga kuboneka, ishyirwa mu mujyi wa Kigali rwagati. habanje kubakwa amashuri abanza ya Saint Famille ari naho ibirori byo kuyitangiza byabereye tariki 15 Ugushyingo 1913.
Musenyeri Aloys Bigirumwami, Umunyrwanda wayoboye Sainte Famille bwa mbere
Aganira na IGIHE Mvuyekure Rémy Padiri mukuru wa Paruwasi Ste Famille kuri ubu, yavuze ko hari ibikorwa bimwe by’ukwemera abakirisitu bitabira mu kwitegura neza yubile.
Paruwasi Saint Famille yatanze umugisha ku bamotari mu mujyi wa Kigali tariki 9 Ukwakira nk’uko IGIHE yabibagejejeho mu nkuru iheruka
Usibye ibyo byanagaragariye benshi, no mu imbere mu bakirisitu hari ibyakozwe.
Padiri Rémy yagize ati « Guhera tariki ya 29 Nzeri 2013 kugeza ku ya 06 Ukwakira 2013, hakozwe iyogezabutumwa risozwa n’urugendo nyobokamana kuri Chapelle Bikira Mariya Mwamikazi w’Afrika i Jali. Mu Miryango-remezo yose hakozwe mu minsi icyenda hakozwe Noveni[amasengesho] yabanjirije umunsi mukuru nyir’izina wa Yubile. »
Uko kiliziya ya Ste Famille yari imeze igishingwa
Paruwasi yagiye igira ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu gihugu nk’ishuri rya Santarali ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho riri i Jali, ryatangiye mu mwaka w’i 1961 ; ishuri ryisumbuye rya IFAK ryo kuri Santarali ya Mutagatifu Yohani Bosiko Kimihurura ryatangiye mu mwaka w’i 1964, ishuri rya EPAK na EMAK yatangiye mu mwaka w’i 1995. Paruwasi kandi ifite ishuri muri Santarali ya Mutagatifu Dominiko/Gatsata ryatangiye mu w’i 1963.
Mu mwaka w’i 1918 yubatse ikigo nderabuzima gitangirana ishami ry’ubugororangingo no kubaga. Icyo kigo, ubu kizwi ku izina rya CHUK (Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali) cyaje kwegurirwa Leta mu mwaka w’i 1938.
Ibikorwa by’iterambere bifasha abakirisitu
Paruwasi yafashije kandi abafite amikoro make kwiteza imbere no kwigirira icyizere, ifatanyije n’abaterankunga. Bimwe muri ibyo bikorwa harimo gufasha mu masantarali yose abana biga mu mashuri yisumbuye baturuka mu miryango ikennye kubona amafaranga y’ishuri ; gufasha amatsinda y’abagore bibana mu gukora imishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere nk’ubworozi bw’ihene, ubworozi bw’inzuki, amatsinda y’ibimina n’ibindi.
Iyi Paruwasi itangira yagomba kubakwa ku musozi wa Kigali (Mount Kigali) byaje guhinduka kubera ikibazo cy’amazi ishyirwa mu mukyi rwagati.
Iyi Paruwasi yavutse bwa cumi nyuma ya Misiyoni (Pruwasi) ya Save iri mu Bwanamukari(Butare) yavutse mu 1900, Misiyoni ya Zaza mu Gisaka yavutse1900, Misiyoni ya Nyundo mu Bugoyi yavutse mu 1901, Misiyoni ya Rwaza mu Murera yavutse mu 1903, Misiyoni ya Mibilizi mu Kinyaga (1903) Misiyoni ya Kabgayi mu Marangara mu 1906, Misiyoni ya Murunda mu Kanage mu 1909, Misiyoni ya Rulindo mu Bumbogo yavutse mu mwaka 1909, Misiyoni ya Kansi mu yavutse mu mwaka wa 1910.
Iyo umuntu arebye neza, abona ko inyinshi muri izi Misiyoni zari ku nkiko z’u Rwanda, naho Ste Famille ikaba yarashinzwe hagati mu gihugu.
Ijambo" Paruwasi" ryatangiye gukoreshwa guhera ku itariki ya 10/ Ugushyingo 1959 risimbuye ijambo" Misiyoni". Kuri iyo tariki nibwo kandi Papa Yohani XXIII, mu rwandiko « Cum parvulum sinapis », yashyizeho ubuyobozi bwihariye muri Congo Mbiligi n’ubundi bwihariye muri Rwanda- Burundi. Kuva ubwo n’ibyari Vikariyati bihinduka Diyosezi.
Hakurirkijwe ibarura ryakozwe kuwa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 1913, abakirisitu ba Ste famille babarirwaga kuri mirongo itatu (30), none ubu hakurikijwe ibarura riherutse 27.143.
No comments:
Post a Comment