Monday, 7 April 2014

 

U Bwongereza : Umupasiteri w’Umunyarwanda arakorwaho iperereza ku ruhare muri Jenoside

 

Itorero ry’Abangilikani rwo mu Bwongereza riri gukora iperereza ku mupasiteri w’Umunyarwanda ubwiriza mu rusengero rya Worcestershire ; akaba avugwaho kuba yarashinzwe gucengeza amatwara y’abayobozi b’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse akaba anakekwaho uruhare mu kwicisha abatutsi.
Itorero rivuga ko ritigeze rimenya amakuru yavugwaga kuri Rev. Pasiteri Jonathan Ruhumuliza ubwo yahabwaga umwanya wo kuyobora urusengero mu 2005, kabone nubwo amakuru ku ruhare rwe muri Jenoside yari yaragiye avugwa kenshi.
Inkuru y’ikinyamakuru The Guardian kivuga ko itorero ryo mu Bwongereza ritewe ikibazo n’ibyo birego byagaragaye muri raporo y’uburenganzira bwa muntu hakaba hanagaragazwa ko Ruhumuriza yaba yarafatanyaga n’undi mushumba w’itorero ry’Abangilikani ukurikiranwa n’urukiko rwa Loni ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ruhumuliza, ubwiriza mu itorere rya St Mary and All Saints ahitwa Hampton Lovett muri Worcestershire, anakurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Uwitwa Peter Selby, wahaye ububasha Ruhumuliza, yasabye polisi gukurikirana byimbitse ibivugwa kuri Ruhumuriza kuko “biteye agahinda”.
Ibivugwa kuri Ruhumuriza
Ubuyobozi bw’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza byimye Ruhumuliza uruhushya rw’akazi mu myaka ibiri ishize kuko yavugwagaho guhakana Jenoside ndetse akaba yaranigeze gushinjwa n’umuyobozi we mu itorero ry’abangilikani mu Rwanda, amushinja kwigira umuvugizi wa Guverinoma yakoze Jenoside. Nyuma Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza byaje kwisubiraho bimuha uruhushya hifashishijwe umwunganizi mu by’amategeko.
Mu 1990, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch wagaragaje Ruhumuriza nk’umuntu wari umuvugizi wa Guverinoma yateguraga Jenoside akaba yaranifashishwaga mu kuyobya insengero zo mu mahanga avuga ko abasirikare n’abanyapolitiki bicaga abantu babaga ahubwo bari guhagarika ubwicanyi.
Undi muryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza witwa African Rights, mu 1998 wasabye Inama y’itorero ku Isi gukurikirana uruhare rwa Ruhumuriza muri Jenoside. Wamushinjaga no kuba yarafatanyije n’undi mupasiteri w’abangilikani bima ubuhungiro abatutsi bahigwaga ndetse no gushyira abandi ku karubanda mu gihe cy’ibitero.
Rev. Pasiteri Jonathan Ruhumuliza

No comments:

Post a Comment