Gakenke: IHURIRO ni i Huro amayobera ku bakiri bato
l
Ivubiro rya Huro, aka ni akabindi kamaze imyaka itazwi gatabye ku musozi wa Huro
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tubitse amateka ya kera cyane y’u Rwanda, ndetse abayazi neza bemeza ko ari ho u Rwanda rwahereye rubaho mu gice cyitwaga u Bumbogo bugufi gato n’ahitwa Mbilima na Matovu hahoze ingoro y’Umwami Mibambwe Sentabyo.
Aka gace kandi bavuga ko kavukiyemo Abami batandukanye batwaye u Rwanda, ariko kakaba ari umwihariko, kuko Abami b’imishumi batwaye u Rwanda ngo bose ariho bari batuye.
Aya ni amateka ya kera cyane ariko binyuze mu buvanganzo nyemvugo abakambwe bahatuye baganirije ikinyamakuru Izuba Rirashe impamvu n’imvano y’ imvugo "IHURIRO NI I HURO”
Iyo ugeze kuri uyu musozi wa Huro uri mu mudugudu wa Rubona mu kagali ka Huro, mu Murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, ahahoze hitwa u Bumbogo, uhasanga ikimenyetso kidasanzwe cy’akabindi gatabye mu butaka karimo amazi.
Abasaza twaganiriye batubwiye ko ako kabindi nabo bavutse bakahasanga ndetse bakavuga ko na basekuruza babo bababwiraga ko bagasanze. Mu yandi magambo ntibazi imyaka kamaze.

Iki ni kimwe mu biti bisigaye aho Ingoro y’Umwami Mibambwe Sentabyo yari iri
Twagirijwe Yohani ni umusaza ukuze yavutse mu 1930, asobanurira Ikinyamakuru aho iyi mvugo I HURIRO NI I HURO yaturutse, yavuze ko Abami batandukanye bagiye bahakorera inama zo gutera amahanga bagateranira kuri uyu musozi wa Huro.
Uyu musaza Yohani yavuze ko kuhita IHURIRO ari uko Abami benshi bahapangiraga urugamba kandi batera bakanesha, bakigarurira ibindi bihugu.
Yagize ati " Umwami Yuhi Mazimpaka atera u Bugesera kwa Nsoro Bihembe yateranirije ingabo ze hano i Huro. Batsinze Nsoro, bukeye bashaka gutera I Gisaka kwa Kimenyi.
Icyo gihe Ruganzu Ndoli wa Ndahiro uriya warerewe kwa nyirasenge Nyabunyana kwa Ruhinda rwa Ntare I Karagwe ajya gutera umugabo wa Nyirasenge nawe yateranyirije ingabo hano I Huro.
Mibambwe Sentabyo ajya Kwica Mashira ya Sabugabo n’umukobwa we Bwiza bwa Mashira watwaraga i Nduga yose nabwo ingabo ze zateraniraga hano I Huro. Ruganzu Ndoli ajya kwica Nsibura Nyebunga bateraniye hano I Huro.”
Uyu musaza ugaragara nk’aho yibuka amateka menshi ku Bami, avuga ko u Bumbogo ari igicumbi cy’Abami cyane ko ngo ari ho Abami b’imishumi bavukaga. Twagirijwe yakomeje agira ati "Abami b’imishumi bose bavukiye aha mu Bumbogo, erega kera u Rwanda rwari u Buriza n’u Bumbogo. Mu Bugesera cyari igihugu cya Nsoro, I Gisaka ari igihugu cya Kimenyi, I Nduga ari kwa Mashira, n’ibindi bihugu..”
Yakomeje avuga ko kuba iyi misozi ifite amateka yihariye ngo biterwa n’uko abami batandukanye bavukiye I Mbilima na Matovu ati " hariya I Mbilima na Matovu havukiye Kigeli Rwabugili, havukiye se Mutara Rwogera,havukira Yuhi Gahindiro ,havukiye Mibambwe havukira na se Yuhi.
Kuba rero aya mateka akomeye yarabereye ku musozi wa Huro ndetse hakiyongeraho ko ari umusozi wakusanyirizwagaho umuganura washyirwaga umwami, ibi byatumye uyu musozi usigara ari insigamigani igira iti "ihuriro ni i Huro” kuko wari uriho abaganuza

No comments:
Post a Comment