Abatuye mu manegeka baratabariza itumba rigiye kuza

Aha mu mudugudu w’ubumwe, akagari ka Kimihurura mu murenge wa Kimihurura, amazu aringaniye neza n’imang
Abaturage bagituye mu duce tw’amanegeka bafite impungenge z’uko itumba ry’uyu mwaka wa 2014 ritazabasiga amahoro.
Mu mwaka wa 2013 habaruwe imfu zigera kuri 60 zatewe n’ibiza mu duce tw’amanegeka, na ho amazu arenga 10000 yasenyuwe n’imvura n’imiyaga.
Kugeza ubu, hamaze gutuzwa abimuwe mu duce tw’amanegeka batishoboye ibihumbi 33101, abasigaye bagera ku bihumbi 14373, barimo abari gusakarirwa, abandi bamaze kubona amacumbi ariko batarimurwa, hakabamo n’abataragerwaho n’ubufasha.
Mu bice bitandukanye by’igihugu hari imiryango myinshi yagumye mu manegeka, kuko Leta itayihaye ingurane cyangwa ngo iyereke andi mazu bajya kubamo, kandi nabo bakavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira.
Ngayaberura Telesphore atuye mu Mudugudu w’Ubumwe, mu Kagari ka Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, kuva mu mwaka wa 1977. Abana n’umuryango we w’abana barindwi harimo 5 bacyiga mu mashuri yisumbuye. Batuye ahantu hateye inkeke kuko ari hejuru y’umukingo muremure wa metero nka 12, bigaragara ko ugenda utengurwa n’imvura uko iminsi ishira, kandi akaba ari nta mwanya usigaye hagati y’amazu n’uwo mukingo.
Ngayaberura hamwe n’abaturanyi be, bamenyeshejwe ko bagomba kwimuka muri aka gace k’amanegeka ku itariki 30 Nzeri 2013, ariko ngo ntibigeze bimuka kuko nta mikoro, ndetse nta n’inkurikizi y’ubuyobozi yigeze ibaho. Uyu mugabo yakomeje abwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati "bari batubwiye ko batwubakiye amazu ariko twategereje ko bayadutuzamo turaheba. Twifuza ko baduha amafaranga y’ingurane tukirwanaho, cyangwa se bakaduha n’ayo mazu aho badutuza hose nta kibazo.”
Muhire Celestin w’imyaka 60, we afite umugore n’abana 9. Aba mu kazu gatoya gaherereye neza neza ku mukingo watenguka isaha izo ari zo zose imvura ibaye nyinshi, cyangwa se hakabaho umutingito. Aragira ati "n’icyo kurya ntacyo mfite, ubuse nakura hehe amafaranga yo kunyimura? Byibura Leta idufashije ikaduha nk’akabanza n’utubati n’iyo kaba gato umuntu yareba uko apfundapfundikanya.”
Akomeza avuga ko basaba Leta kubarwanaho muri iki gihe cy’imvura kigiye kuza, kuko nta kabuza ko amazi aturuka mu kiminisitiri babona azabasenyera.
Mukeshimana Fatuma, we atuye mu nzu ifite umuryango ureba mu manga ku buryo nta na metero irimo hagati y’inzu ye n’umukuku. Mu minsi ishize umwana we ngo yaguye muri uwo mukingo ufite byibura nka metero 12 z’uburebure ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa ariko avunika bikomeye.
Aragira ati "iyo imvura iguye ngira ubwoba nkabwira Imana yandemye, ariko se nimuke nta ngurane njye hehe? Ni nk’aho ubwoba bwashize, turarya Yesu agapanga!” Yongeyeho ko abonye ingurane y’amafaranga cyangwa se agahabwa aho kuba yaba ashubijwe, ngo kuko burya umuntu ukwimuye aba agukunda.

Usibye n’ubwoba bw’imvura yabasenyera, impanuka zitunguranye cyane cyane ku bana zibaho
Icyo ubuyobozi bubivugaho
Kampayana Augustin ushinzwe imiturire muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko igikorwa cyo kwimura abatuye mu duce tw’amanegeka ku rwego rw’igihugu kirimbanyije.
Kugeza ubu, mu byaro uturere dufite umubare munini w’abatuye mu manegeka ni Muhanga igifite imiryango irenga ibihumbi 7 yo gutuza, Nyabihu ndetse na Nyamagabe na byo bimaze gutuza 85% by’abaturage bo mu manegeka bagombaga kwimurwa.
Naho mu Mujyi wa Kigali, uturere twa Gasabo na Nyarugenge ni two tugifite umubare munini w’abatuye mu manegeka, mu gihe Akarere ka Kicukiro karangije gutuza hejuru ya 80% y’abagombaga kwimurwa, gakoresheje uburyo bwo gushaka ibibanza mu duce tw’ibyaro, maze hakifashishwa umuganda mu kubakira abagomba kwimurwa batishoboye.
Kampayana yemeza ko igikorwa cyo kwimura abatuye mu duce tw’amanegeka kigeze kure, ariko ko bigoye gushyiraho itariki ntarengwa kuko bisaba ubushobozi buhagije ndetse n’ingamba zirushijeho.
Avuga ko kandi nta ngurane abaturage bimuwe mu duce tw’amanegeka bahabwa, ahubwo harebwa abakene batishoboye, hanyuma hagashakishwa ubufasha mu rwego rw’ubutabazi.
Gasabo ni kamwe mu turere tugifite umubare munini w’abatuye mu manegeka batarimurwa kuko kagifite ingo zirenga 1900. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, avuga ko harebwa abatishoboye na mbere baba basanzwe bahabwa ubufasha na Leta maze bakubakirwa abandi bagakodesherezwa amazu.
Ndizeye avuga ko abaturage batuye mu duce tw’amanegeka basobanuriwe ko batagomba guhabwa ingurane y’amafaranga, kuko ari ubuzima bwabo baba bari gukiza, kandi bakaba bari basanzwe babangamiye ibidukikije.
Ndizeye aragira ati "kwaba ari ukubahemba kuko bangiriza ibidukikije. Tureba abatishoboye nk’uko na mbere tuba dusanzwe tubafasha mu bintu bitandukanye nko kubishyurira ubwishingizi bwo kwivuza, ariko ntitubafatira muri rusange.”
Uyu muyobozi yongeraho ko abaturage benshi batuye mu manegeka birengagiza nkana ko bubatse ahantu hatemewe kuva kera na kare, abandi bakahakodesha, akavuga kandi ko umubare munini w’ababa mu manegeka ari abapangayi.
Mu Kuboza 2013, itsinda rishinzwe kwimura abaturage bari mu duce tw’amanegeka ryahawe miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha ingo zirebwa n’ikibazo zitishoboye.
Hamwe n’iyi nkunga iri tsinda rizihutisha kwimura abaturage batishoboye kurusha abandi bavanwe mu duce tw’amanegeka bahabwe aho gutura heza.
No comments:
Post a Comment