Monday, 20 January 2014

Kicukiro : Umurambo w’umukozi wo mu rugo wasanzwe ushyinguwe mu gipangu

 

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro hafungiwe Buhendwa Miladji n’umugore we Nyirakimonyo Akyda nyuma y’uko mu rugo rwabo hataburuwe umurambo wa Musindikazi Favolonia wakoraga akazi ko mu rugo rwabo.
Urugo rw’uyu muryango mu mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, Polisi ikaba yawutaye muri yombi nyuma yo gutahura aho uyu murambo ushyinguwe ku ya 18 Mutarama 2014 nubwo bari bamaze igihe bataka ko babuze irengero ry’umukozi wabo.
Nk’uko tubikesha Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza, Polisi iracyari mu iperereza ry’icyaba cyarishe Musindikazi kuko ashobora kuba atarishwe na ba nyir’urugo ahubwo yarishwe n’urupfu rusanzwe hakabaho kumushyingura nabi.
SSP Mwiseneza yabwiye IGIHE ati “Polisi iracyari mu iperereza kuko umurambo wa Musindikazi watahuwe mu gihe ba nyir’urugo bari bamaze igihe bataka ko babuze irengero ry’umukozi wabo. Ashobora kuba yarazize urupfu rwa hafi ahubwo ababyeyi bakamushingura nabi.”
Yongeraho ko Buhendwa na Nyirakimonyo batigeze bamenyesha Polisi ko babuze uyu mwana ahubwo byari bizwi n’abaturanyi gusa. Na none kandi igihe nyacyo uyu mwana yaburiye ntikiramenyekana.
Nyamara abaturage bari hafi y’uru rugo rwataburuwemo uyu murambo, bavuga ko bitumvikana ko uyu mwana yari kwicirwa ahandi ngo umurambo we ushyingurwe mu rupangu abamo, cyangwa se ngo abamwiciye mu rupangu babone umwanya wo kumushyingura aho bamwiciye.
Umwe mu baturage bavuganye na IGIHE yagize ati “Biragoye kwiyumvisha ko uriya muryango atari bo bivuganye uyu mwana kuko uwari kubikora ataba mu rugo ntiyari kubura ikindi kintu yangiza mu rugo.”
Mu gihe iperereza rigikomeje umurambo wa Musindikazi wajyanwe ku bitaro bikuru bya Polisi kugira ngo ukorerwe isuzumwa hagamijwe kumenya urupfu rwa nyarwo yazize.
Polisi kandi irasaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru ku gihe mu gihe bamenye amakuru nk’aya y’ababuriwe irengero cyangwa abakekwaho kuba bahotowe.

No comments:

Post a Comment