Loni yemeje umwanzuro ushyiraho umunsi mpuzamahanga wo kurengera abanyamakuru
Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye - Loni yo kuwa Kabiri, yemeje itariki ya 2 Ugushyingo nk’umunsi mpuzamahanga wo kurengera abanyamakuru : itariki ihurirana n’iyicwa ry’abanyamakuru babiri b’Abafaransa Ghislaine Dupont na Claude Verlon biciwe muri Mali muri uyu mwaka. Ni umushinga ugomba gutuma umubare w’abanyamakuru bicwa buri mwaka ku Isi yose, ujya ahagaragara.
RFI yanditse iyi nkuru, ivuga ko ari ku nshuro ya mbere Inteko rusange ya Loni yize ku nsanganyamatsiko yo kurengera abanyamakuru. Inyandiko yasohowe ku bwumvikane ihamagarira abanyamuryango ba Loni guhagarika ibikorwa byo kudahana ndetse no gucukumbura amaperereza ku byaha bikorerwa abanyamakuru.
Uyu mwanzuro wemeza ko uyu munsi uzajya wizihizwa ku itariki ya 2 Ugushyingo mu kwibuka Ghislaine Dupont na Claude Verlon, biciwe muri Mali. Umwaka ushize abanyamakuru 89 barishwe kuva mu ntango, abandi 52 baburiwe irengero burundu : muri Syrie, Somalia, Pakistan, Brésil no muri Mexique bashimuswe n’abaherwe bacuruza ibiyobyabwenge…
Inteko rusange kandi yanagaragaje ingingo nshya zirebana n’itangazamakuru kugira ngo hongerwemo n’abandika kuri blog za internet bategamiye ku bitangazamakuru runaka, nyamara nabo bahura n’ibyo bibazo.
Nta gushidikanya ko uyu mwanzuro wa Loni utazagira icyo ugindura kinini ku byago by’abanyamakuru bahigwa ndetse bakanafungirwa hirya ni hino ku Isi, ariko uzatuma ikibazo cy’abanyamakuru kijya ahagaragara ndetse unereke RFI ko iyicwa ry’abanyamakuru bayo Ghislaine na Claude muri Mali, rititaweho.

No comments:
Post a Comment