Monday, 4 November 2013

Hari ibibazo bikiri inzitizi muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge"


 

Mu gusoza umwiherero w’iminsi itatu, ku nsanganyamatsiko “Ndi Umunyarwanda”, mu myanzuro yavuye mu biganiro byahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko, hagaragayemo ko hari bimwe mu bibazo bikiri inzitizi muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda zirimo ishingiye ku mibereho y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakuze bagifite amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu mwiherero w’abasenateri n’abadepite, wasojwe kuwa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2013, wafashe imyanzuro irimo igaragaza ko hari bimwe mu bibazo bikiri inzitizi muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Muri ibyo bibazo byashyizwe ahagaragara harimo ibirebana n’imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu bakuze bagifite amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakibyigisha abana babo mu miryango, abanyapolitiki bamwe na bamwe bafite imyitwarire idahwitse n’irangiza ry’imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca.
Mu bindi byashyizwe mu myanzuro, harimo ko urubyiruko rugomba kwigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda kandi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ikareba Abanyarwanda bose muri rusange. Abagize Inteko Ishinga Amategeko, nk’abahagarariye abaturage bafite uruhare runini mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, bagomba kubabera urugero rwiza.
Ibiganiro byatanzwe byafashije abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira urubuga rwo gusangira isesengura nyakuri ry’amateka y’igihugu ; gushyira ahagaragara ibikomere bikomoka kuri ayo mateka no gufata ingamba zo kubyomora. Bagize kandi urubuga rwo kwimakaza kuvugisha ukuri ku byababayeho, kubisabira imbabazi ku bumva baratatiye ubunyarwanda no gutanga imbababzi ku bahutajwe n’ayo mateka mabi, kandi byose bigakorwa nta gahato.
Muri ibi biganiro abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, bagize umwanya wo gutanga ubuhamya ku byababayeho, hagamijwe komora ibikomere, bityo hakubakwa Ubunyarwanda.
Mu gusoza umwiherero abagize Inteko Ishinga Amategeko bafashe imyanzuro ngiro irimo kuba bashingiye ku ihuriro rya 6 rya Unity Club Intwararumuri ryabereye i Gabiro kuwa 11-12 Ukwakira 2013, basanze Abanyarwanda bose bafite mu buryo butandukanye ibikomere basigiwe n’amateka mabi yaranze igihugu, kandi abagize inteko bafite by’umwihariko gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Hari ingamba zafashwe
Mu guherekeza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu banyarwanda, hagomba kubanza kuyiyubakamo mu buryo bumwe, kandi guterana inkunga muri urwo rugendo bikaba ngombwa gusezerera urwikekwe rwaba ruri hagati yabo ; hagendewe kandi ku byavuye mu mwiherero wa gatandatu wa Unity Club, byagize uruhare mu biganiro byabo, abagize Inteko Ishinga Amategeko biyemeje gukomeza urugendo rwo kwiyubakamo ubunyarwanda mbere ya byose.
Biyemeje kureka umuco mubi wa ceceka ahubwo bagasasa inzobe ; kwamagana abo ari bo bose bashingira ibikorwa byabo cyangwa imvugo zabo ku buhutu, ubututsi cyangwa ubutwa. Biyemeje kandi kwamagana ku buryo budasubirwaho abakwirakwiza cyangwa bagashyigikira ko habayeho jenoside ebyiri ; gushyira imbere ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda bakareka kwibonamo amoko, amasano, idini, igitsina n’ibindi.
Guhagarara ku murongo w’ibitekerezo byiza no kubisobanurira Abanyarwanda bose ; kugira uruhare mu kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu nzego zose z’Abanyarwanda, hifashishwa ibiganiro byimbitse n’ibikorwa ntangarugero. Kugira uruhare mu kwamamaza no kwimakaza indangagaciro ziranga Umunyarwanda mushya ; gukomeza guherekezanya mu gikorwa cyo gushyira ahagaragara ibikomere bitandukanye byahungabanyije ubunyarwanda bwa buri wese.
Hemejwe kandi ko hagomba kubaho gusobanurira abana amateka y’igihugu n’ibibi byabaye kugira ngo bitandukanye na byo ; kugira uruhare mu gushyigikira icyizere mu banyarwanda hashingiwe ku kuri kuganisha ku bwumvikane, imibanire n’imikoranire bizira uburyarya kandi hagashyirwaho gahunda yo gukomeza ibiganiro byatangiwe.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko mu mwiherero i Gabiro

No comments:

Post a Comment