Bamwe mubami bategetse u Rwanda
Bimwe mu byagendeweho hakorwa icishirizo ni ibikorwa bikomeye byaranze ingoma ya buri mwami, igereranya ry’igihe cye cyo kwima n’icy’abandi bami bo mu bihugu byari bikikije u Rwanda, ibitero bikomeye byagabwe, inzara zateye, impinduka zidasanzwe mu buyobozi cyangwa mu mibereho ya rubanda n’ibindi.
Kugeza ubu , mu nyandiko zakozwe,
iyagaragaweho kwegera cyane ibihe nyabyo ni igaragaza uko Abami b’u Rwanda
bakurikiranye n’ubu n’imyaka bimye ingoma, mu buryo bukurikira:
Icishirizo ry’ingoma z’Abami b’u
Rwanda kuva mu mwaka wa 1000 kugeza mu wa 1960
1. Gihanga Ngomijana
(1091-1124)
2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157)
3. Yuhi I Musindi (1157-1180)
5. Ndoba (1213-1246)
4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)
6. Samembe (1246-1279)
7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)
8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)
9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)
10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)
11. Mibambwe I Sekarongoro I
Mutabazi I (1411-1444)
12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)
13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)
14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)
15. Mutara I Nsoro II Semugeshi
1543-1576)
16. Kigeli II Nyamuheshera
(1576-1609)
17. Mibambwe II Sekarongoro II
Gisanura (1609-1642)
18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)
19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)
20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)
* Karemera Rwaka : (Ku
rutonde ntabarwa kuko yabaye umusigarira wa Ndabarasa ubwo yarwaraga amakaburo)
21. Mibambwe III Mutabazi II
Sentabyo (1741-1746)
22. Yuhi IV Gahindiro (1746-……?)
23. Mutara II Rwogera (1830-1853)
24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)
25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895
-1895) Yakorewe kudeta.
26. Yuhi V Musinga (1895-1931)
27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)
28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)
Bamwe mu bami babaye ibihangange mu
ntambara zo kwagura igihugu no kurinda ubusugire bwacyo, abandi babaye
ibyamamare kubw’inyurabwenge rijimije ryabo ryihariye, abandi babaye ibyatwa
kubw’ibikorwa bidasanzwe.
Cyakora abafite amateka yamenyekanye
cyane si bose, bitewe n’uburyo bw’ishyinguranyandiko butari buriho muri ibyo
bihe, gusa hakaba harakoreshwaga ihererekanyabumenyi bwafatwaga mu mutwe.
Abaperezida bayoboye u Rwanda mu
gihe cya Repubulika (1960 – 2013 )
MBONYUMUTWA Dominique: Umwaka umwe (Kuva 28/01/1961 –
26/10/1961). Perezida Mbonyumutwa yayoboye u Rwanda mu gihe cy’igeragezwa
rya Repubulika, mbere gato y’uko rubona ubwigenge. Yavutse mu mwaka wa 1921
atabaruka kuwa 26 Nyakanga 1986.
KAYIBANDA Grégoire: Imyaka 12 (Kuva 26/10/1961 – 04/07/1973. Yavutse
kuwa 01 Gicurasi 1924 yitaba Imana kuwa 15 Ukuboza 1976. Yavuye ku
buyobozi akorewe kudeta.
Général Major HABYARIMANA Juvénal: Imyaka 21 (Kuva 05/07/1973 – 06/04/1994). Yavutse kuwa
8 Werurwe 1937 yitaba Imana kuwa 6 Mata 1994. Yavuye ku buyobozi
indege yarimo ihanuwe.
Dr SINDIKUBWABO Théodore: Amezi atatu (Kuva 09/04/1994 – 19/07/1994). Yavutse mu
mwaka wa 1928, yitaba Imana mbere gato ya 1998. Yavuye ku buyobozi
ahunze igihugu.
BIZIMUNGU Pasteur: Imyaka itandatu (Kuva 19/07/1994 – 23/03/2000).
Yavutse mu mwaka wa 1950, aracyariho. Yavuye ku buyobozi yeguye.
KAGAME Paul : Imyaka itatu y’inzibacyuho (Kuva 17/04/2000 –
25/08/2003 ) Yavutse kuwa 23 Ukwakira 1957. Nyuma y’iyi nzibacyuho atowe
n’Inteko ishinga amategeko, Paul Kagame yakomeje kuyobora atowe n’Abaturarwanda
KAGAME Paul : Imyaka irindwi (Kuva 25/08/2003 – 09/08/2010 ), muri Manda
ya mbere.
Kuva kuwa 09/ Kanama /2010 kugeza none (muri Manda ye ya kabiri).
U Rwanda rwagize Abaminisitiri b’intebe icyenda, kugeza ubu .
Kuva kuwa 09/ Kanama /2010 kugeza none (muri Manda ye ya kabiri).
U Rwanda rwagize Abaminisitiri b’intebe icyenda, kugeza ubu .
Abo ni :
- Gregoire KAYIBANDA (1960)
- Dr Sylvestre NSANZIMANA (02/10/1991 – 02/04/1992)
- Dr Dismas NSENGIYAREMYE (02/04/1992 – 18/07/1993)
- Agathe UWILINGIYIMANA (18/07/1993 – 07/04/1994)
- Jean KAMBANDA (09/04/1994 – 19/07/1994)
- Faustin TWAGIRAMUNGU (19/07/1994 – 31/08/1995)
- Pierre Célestin RWIGEMA (31/08/1995 – 08/03/2000)
- Bernard MAKUZA (08/03/2000 – 07/10/2011)
- Dr Pierre Damien HABUMUREMYI (07/10/2011 – … )
Muri aba Baminisitiri b’intebe uko
ari icyenda, umwe niwe wabarizwaga mu ishyaka MRND (ritakiriho), undi umwe mu
Muryango FPR, abandi barindwi basigaye batangwaga n’ishyaka MDR ritakiriho.
No comments:
Post a Comment