Wednesday, 16 October 2013


Abacururiza mu isoko rya Kabeza bararira ayo kwarika

     Abacuruzi bacururiza mu isoko Marie Merci Modern Market ltd’ riherereye mu mudugudu wa Kalisimbi, akagari ka Kabeza umurenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro, bararira ayo kwarika kubera ikibazo cyo kubura abaguzi.
Iri soko rubatse i ruhande rw'Akagari ka Kabeza

Iri soko rubatse i ruhande rw’Akagari ka Kabeza
Aba bacuruzi bavuga ko kuva iri soko ryafungura hagati mu mwaka wa 2012,  abaguzi baza umwe umwe kandi na bo ugasanga abenshi ari abaza kwirebera imiterere y’isoko,  batagenzwa no guhaha.
Umwe mu bagore bacuruza ibijyanye n’amavuta yo kwisiga yabwiye Umuseke ko kugeza ubu gukorera muri iri soko ari ukwihambira kuko ngo nta kintu bakuramo ahubwo usanga bahomba n’ayo bari bafite.
Yagize ati “Kuza hano ni amabura kindi, abaguzi nta bo pe!  baza umwe umwe na bo kandi nti bagura, n’uguze arahenda cyane ugasanga umuntu arunguka amafaranga ari munsi y’igiceri cy’100.”
Uyu mugore avuga ko iri soko ribahombya kugeza aho ibyo barangura birenza igihe bakabijugunya cyangwa se byaba bibura iminsi mike bakabitahana bakabyihera abantu.
Akaba yongeyeho ati “Mu minsi ishize nashidutse amasabune yo mu bwoko bwa  Protex abura icyumweru ngo apfe, nayatahanye igitaraganya ariko na bwo nti byabujije ko adupfiraho.”
Arongera ati “Usibye amabura kindi umuntu abonye indi mikorere yakwigendera.”
Ikibazo cy’igihombo muri iri soko nti kiri mu bacuruza amavuta gusa kuko n’abacuruza ibiribwa ni uko, umwe mu bagore baranguza bakanacuruza ibiribwa waganiriye n’Umuseke avuga ko  gucururiza mu isoko rya Kabeza bisaba kwihangana no  gukanura  amaso.
Yabwiye Umuseke ati “Amafaranga yangirikiye muri iri soko kuyagaruza nta bwo byoroshye, ahubwo umuntu ahora ashoramo andi.”
Uyu mugore [wavuganaga agahinda kenshi] yavuze ko bagitangira bamennyemo ibintu byinshi bazi ko abaguzi bazaza ku bwinshi maze bikabura ababigura  bakabimena.
Kubwe ngo kugaruza ayo bashoye ntibyoroshye, ati “Kuyagaruza nti byoroshye, mbese si nzi  ahantu imikorere y’iri soko izaturuka.”
Bamwe byarabananiye barafunga
Nk’uko bigaragarira buri wese winjira muri iri soko, usanga imiryango myinshi ifunze ahandi nta bantu barimo.
Umunyamakuru w’Umuseke watembereyemo yasanze mu miryango 13 iri ku murongo umwe hafunguyemo ibiri yonyine ndetse ngo hari igihe biba nta n’umwe ufunguye.
Abacuruza bavuga ko abenshi byabananiye bagahitamo gufunga abandi bakaba baza igihe bashakiye ngo kuko kuhirirwa no kutahirirwa byose byenda kungana.
Umwe mu bacuruza imyenda watangiranye n’iri soko mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2012 avuga ko amaze igihe adakandagira muri iri soko kubera kubura amafaranga y’ubukode.
Uyu mucuruzi ati “Si nzi ko iryo soko nzarigarukamo, kuko kurizamo binkururira igihombo kurusha kutarizamo.”
Kuri iyi miryango igera ku 13 hafunguyemo ibiri gusa
Kuri iyi miryango igera ku 13 hafunguyemo ibiri gusa
Uyu mubyeyi uvuga ko afite abana agaburira, avuga ko iyo aje gucuruza bimusaba itike ndetse saa sita agakenera kurya kandi nta kintu yagurishije, avuga ko yahisemo kuba abihagaritse ngo kuko kuza gucuruza ntugire ikintu utahana ngo uhe abana nta cyo bimaze.
Yagize ati “Amafaranga y’ubukode nakoresheje ubushije ni ayo nari nagujije ubwo rero si nakongera kuguza andi nitwa ngo ndakora.”
Akomeza avuga ko umuntu ucuruza imyenda ashobora kumara icyumweru nta muguzi abonye cyangwa yanamubona akaba ari ushaka kumuha ari munsi y’ikiranguzo.
Ku bwe  ati “Imana nimfasha nkongera kubona ubushobozi nzashaka ahandi nerekeza, kuko Kebeza nta mikorere ihari.”
Ubwikorezi buri mu bibangamiye iri soko
Ndahimana Gérard, ukurikiraniraha hafi ibikorwa by’iri soko avuga ko ikibazo aba bacuruzi bafite na bo bakizi nk’ubuyobozi bw’isoko, gusa avuga ko igitera ibi ari uko Kabeza iri ku ruhande bigatuma abantu benshi bataryitabira.
Ndahimana avuga ko ikindi gitera iki kibazo cy’ibura ry’abaguzi muri iri soko ari ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi berekeza muri uyu muhanda. Avuga ko umuhanda wa Kabeza waciwemo imodoka za tagizi mini bus  bagashyiramo imodoka nini za KBS kandi ngo izi modoka ntizijya zitwara imizigo.
Agira ati “Umuntu ntiyaza guhaha ngo atware ibyo yahashye ku mu twe kandi abijyana ahantu kure, muri make iri soko rihahirwamo n’abifitiye imodoka cyangwa abatuye hafi.”

Mu isoko abantu ni mbarwa
Mu isoko abantu ni mbarwa
Akomeza atunga agatoki ubwikorezi bwo mu muhanda wa Kabeza avuga ko n’imodoka zihagenda zitajya zigeza abagenzi   muri gare ya Remera, ngo  bivuze ko nta waza guhaha mu isoko ngo imodoka imugeze muri ‘Feu rouge’ ahasigaye ahagende n’amaguru.
Ikindi kibazo  Ndahimana yagarutseho cyanagarutsweho n’abandi bacuruzi bo mu isoko rya Kabeza, ni icy’amabutiki menshi yo mu ngo, bigatuma abahatuye bataza guhahira mu isoko.
Ndahimana ati “Ubuyobozi budufashije bugafunga utwo tubutiki, abaducururizamo bakazanwa mu isoko, byakongera urujya n’uruza rwo muri iri soko,  ikindi kandi  byanafasha mu bijyanye no gukusanya imisoro.”
Ibikorwa remezo na byo bifite aho bihuriye n’iki kibazo         
Ndahimana akomeza avuga ko leta ibafashije yatunganya umuhanda uhuza Kabeza na Kicukiro kugira ngo yorohereze abatuye Kicukiro kuza guhahira mu isoko rya Kijyambere rya Kabeza.
Undi muhanda avuga ko uramutse utunganyije wazamura umubare w’abagana iri soko, ni uhuza uduce twa Kanombe, Kabeza na Busanza.
Uyu muyobozi ukurikirana ibyo mu isoko rya Kabeza ati “Nidushyiramo imbaraga tugatanga serivise nziza na leta ikabidufashamo nta gihombo tuzagira.”
Icyakora ariko n’ubwo abacuruzi binubira imikorere yo muri iri soko,  ubuyobozi bw’isoko na bwo bwagerageje kumva iki kibabazo bubagabanyiriza amafaranga y’ubukode, nk’uko Ndahimana abitangaza.
Ibibanza byakodeshwaga amafaranga ibihumbi 600 byashyizwe ku bihumbi 400, ibyari ku bihumbi  400 bishyirwa kuri 200, ibyakodeshwaga ibihumbi 150 bishyirwa ku 100, ibyakodeshwaga amafaranga ibihumbi 50 byashyizwe ku bihumbi 30. Ibibanza byakodeshwaga amafaranga ibihumbi 37 500 byashyizwe ku bihumbi 20  na ho ibyari ku bihumbi 15 byashyizwe ku bihumbi 10 gusa.
Isoko ‘Marie Merci Modern Market ltd’, ryubatse ku buso bwa hegitari imwe n’igice, rikaba rifite ibice bitanu by’ingenzi aribyo igice cy’amabanki n’amafarumasi, igice gikorerwamo n’abaranguzi, icy’abacuruza ubuconsho n’amabutiki, icy’abacuruza ibiribwa by’imyaka n’igice n’icy’abacuruza inyama.
Iki n'igice cy'amafarumasi n'Alimentations
Iki n’igice cy’amafarumasi n’Alimentations
Aha ni bar na restaurent ariko nta bantu barimo
Aha ni bar na restaurent ariko nta bantu barimo
Mu mboga niho hapfuye kuba abantu
Mu mboga niho hapfuye kuba abantu
Mu gice cyabaranguza naho harimo abafunze imiryango
Mu gice cyabaranguza naho harimo abafunze imiryango

Aha ni ahagenewe gucururizwa imyumbati n'ibijumba n'ibindi
Aha ni ahagenewe gucururizwa imyumbati n’ibijumba n’ibindi
Hariho abishyura nti birirwe imiryango badakora ngo bategereje ko isoko rishyuha
Hariho abishyura nti birirwe imiryango badakora ngo bategereje ko isoko rishyuha

No comments:

Post a Comment