Uganda : Perezida Museveni yirukanye Abajenerali mu nama igitaraganya
Mu nama idasanzwe yahuje Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni n’abasirikare bamaze iminsi batahutse bava mu butumwa bw’amahoro muri Somalia (AMISOM), yasabye abasirikare bafite amapeti yo hasi kuvuga ibibazo bahuye nabyo, bamubwira ko bashobora guhura n’ibibazo, umukuru w’igihugu ahitamo kwirukana mu nama abajenerali bari bayitabiriye.
Muri iyi nama yabereye mu ntara ya Nakaseke, aba basirikare bato babwiye umukuru w’igihugu ko badashobora kugira icyo bamubwira bisanzuye, kuko ngo abayobozi babo bashobora kuzabihoreraho mu gihe baba bagize icyo bavuga.
Amakuru ava mu bitariye iyi nama yageze kuri The Daily Monitor, aravuga ko muri ako kanya, aba basirikare bakuru Perezida Museveni yahise abasohora mu nama igitaraganya.
Aba bajenerali basohowe, barimo Maj. Gen. David Muhoozi umugaba w’ingabo zo ku butaka, Brig. Gen. Charles Otema ushinzwe ibikorwa n’ibikoresho mu gisirikare, Brig. Gen. Diiba Sentongo ushinzwe inkiko za gisirikare, Brig. Gen. Leopold Kyanda uyobora Minisiteri y’iby’ingabo zirwanira hasi, Brig. Gen. Charles Bakahumura uyobora igice gishinzwe iperereza na Col. Felix Kulayigye.
Nyuma yo gusohora aba basiririkare, abasigaye ngo bavuze akabari ku mutima, babwira Perezida Museveni ko abasirikare bakuru bagurishaga ibiryo bagenerwaga ubwo bari mu butumwa bw’amahoro, amavuta y’imodoka zakoreshwaga mu kazi nayo akaba yaragurishwaga.
Perezida Museveni arakaye, ngo yabwiye aba basirikare ko agiye guhana bikomeye ababigizemo uruhare bose, aha akaba yabwiye ko banduje bikomeye isura y’ingabo za UPDF, abizeza ko bazabona igisubizo vuba.
Amakuru akaba avuga ko nyuma yaba yarabonye n’aba basirikare mu biro bye (State House) mbere y’uko yerekeza muri Etiopiya, mu nama yahuje abayobozi ba Afurika.
Aya makuru aje nyuma y’aho ubutegetsi bwa Perezida Obama muri Amerika, buherutse kubwira Uganda ko bafite abasirikare bazi urugamba ariko ikibazo bafite kikaba ari ubujura.
No comments:
Post a Comment