Tuesday, 20 May 2014

Gakenke: IHURIRO ni i Huro amayobera ku bakiri bato

l
Ivubiro rya Huro, aka ni akabindi kamaze imyaka itazwi gatabye ku musozi wa Huro

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tubitse amateka ya kera cyane y’u Rwanda, ndetse abayazi neza bemeza ko ari ho u Rwanda rwahereye rubaho mu gice cyitwaga u Bumbogo bugufi gato n’ahitwa Mbilima na Matovu hahoze ingoro y’Umwami Mibambwe Sentabyo.

Aka gace kandi bavuga ko kavukiyemo Abami batandukanye batwaye u Rwanda, ariko kakaba ari umwihariko, kuko Abami b’imishumi batwaye u Rwanda ngo bose ariho bari batuye.

Aya ni amateka ya kera cyane ariko binyuze mu buvanganzo nyemvugo abakambwe bahatuye baganirije ikinyamakuru Izuba Rirashe impamvu n’imvano y’ imvugo "IHURIRO NI I HURO”

Iyo ugeze kuri uyu musozi wa Huro uri mu mudugudu wa Rubona mu kagali ka Huro, mu Murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, ahahoze hitwa u Bumbogo, uhasanga ikimenyetso kidasanzwe cy’akabindi gatabye mu butaka karimo amazi.

Abasaza twaganiriye batubwiye ko ako kabindi nabo bavutse bakahasanga ndetse bakavuga ko na basekuruza babo bababwiraga ko bagasanze. Mu yandi magambo ntibazi imyaka kamaze.


Iki ni kimwe mu biti bisigaye aho Ingoro y’Umwami Mibambwe Sentabyo yari iri  
Twagirijwe Yohani ni umusaza ukuze yavutse mu 1930, asobanurira Ikinyamakuru aho iyi mvugo I HURIRO NI I HURO yaturutse, yavuze ko Abami batandukanye bagiye bahakorera inama zo gutera amahanga bagateranira kuri uyu musozi wa Huro.

Uyu musaza Yohani  yavuze ko kuhita  IHURIRO  ari uko Abami benshi bahapangiraga urugamba kandi batera bakanesha, bakigarurira ibindi bihugu.

Yagize ati " Umwami Yuhi Mazimpaka atera u Bugesera kwa Nsoro Bihembe yateranirije ingabo ze hano i Huro. Batsinze Nsoro, bukeye bashaka gutera I Gisaka kwa Kimenyi.

Icyo gihe Ruganzu Ndoli wa Ndahiro uriya warerewe kwa nyirasenge Nyabunyana kwa Ruhinda rwa Ntare I Karagwe ajya gutera umugabo wa Nyirasenge  nawe yateranyirije ingabo hano I Huro.

Mibambwe Sentabyo ajya Kwica Mashira  ya Sabugabo  n’umukobwa we Bwiza bwa Mashira watwaraga i Nduga yose  nabwo ingabo ze zateraniraga hano I Huro. Ruganzu Ndoli ajya kwica Nsibura Nyebunga bateraniye hano I Huro.”

Uyu musaza ugaragara nk’aho yibuka amateka menshi ku Bami,  avuga ko u Bumbogo ari igicumbi cy’Abami cyane ko ngo ari ho Abami b’imishumi bavukaga. Twagirijwe yakomeje agira ati "Abami b’imishumi bose bavukiye aha mu Bumbogo, erega kera u Rwanda rwari u Buriza n’u Bumbogo. Mu Bugesera cyari igihugu cya Nsoro, I Gisaka ari igihugu cya Kimenyi, I Nduga ari kwa Mashira, n’ibindi bihugu..”

Yakomeje avuga ko kuba iyi misozi ifite amateka yihariye ngo biterwa n’uko abami batandukanye bavukiye I Mbilima na Matovu ati " hariya I Mbilima na Matovu havukiye Kigeli Rwabugili, havukiye  se Mutara Rwogera,havukira Yuhi Gahindiro ,havukiye Mibambwe havukira na se Yuhi.

Kuba rero aya mateka akomeye yarabereye ku musozi wa Huro ndetse hakiyongeraho ko ari umusozi wakusanyirizwagaho umuganura washyirwaga umwami, ibi byatumye uyu musozi usigara ari insigamigani igira iti "ihuriro ni i Huro” kuko wari uriho abaganuza

Wednesday, 9 April 2014


Ondes des téléphones mobiles : Gare au risque d'électrosensibilité !

L'électrosensibilité est un handicap. Cette maladie fortement incapacitante est un risque pour chacun d'entre nous : elle se développe par la faute du rayonnement de divers appareils que nous utilisons beaucoup au quotidien, comme les téléphones portables...

Qu'est-ce que l'électrosensibilité ?

L'électrosensibilité ou hypersensibilité électromagnétique (également appelée EHS) est un trouble physiologique lié aux rayonnements électromagnétiques, qui prend la forme d'une hypersensibilité aux ondes. Notre système nerveux fonctionne sous impulsions électriques (ce sont ces impulsions que mesurent les encéphalogrammes). Or, certains appareils comme les téléphones mobiles provoquent des interférences à cause des ondes qu'ils émettent. C'est d'ailleurs la raison pour laquelle nous devons les mettre hors tension dans les hôpitaux ou en avion. L'électroencéphalogramme permet d'observer pendant l'utilisation d'un téléphone portable une perturbation de l'activité cérébrale. Comment ne pas craindre, dans ces conditions, des risques importants pour la santé des usagers de mobiles?

Est-ce que je cours le risque de développer une électrosensibilité ?

À exposition égale, nous ne sommes pas égaux face à l'électrosensibilité. Ainsi, au même titre qu'une réaction allergique, dans un même environnement, certains développeront la maladie et d'autres non. Nous courons donc tous potentiellement le risque... Il y a une dizaine d'années, on recensait déjà des sujets atteints d'électrosensibilité. Il s'agissait en majorité de personnes âgées exposées aux écrans cathodiques. Aujourd'hui la maladie se touche même des personnes très jeunes, et certaines personnes la développent alors qu'elles évoluent dans un environnement où la quantité d'ondes n'est pas plus élevée que la normale... Dans notre vie de tous les jours, nous utilisons tous des appareils susceptibles de causer une électrosensibilité. Les téléphones portables, que nous utilisons massivement, en font partie. Les écrans d'ordinateurs et ordinateurs portables, bornes wi-fi, appareils fonctionnant sur piles ou sur batteries, les réfrigérateurs et congélateurs, ou les lampes halogènes également, pour n'en citer que quelques-uns... Qui sait dans quelles proportions évoluera le nombre de personnes atteintes d'électrosensibilité dans quelques années, étant donnée notre utilisation croissante de toutes ces technologies ?

Quels sont les symptômes ?

L'électrosensibilité se manifeste sous la forme de troubles neurologiques ou s'apparente parfois à des réactions allergiques. Il semblerait que le système immunitaire soit touché par cette maladie. Le nombre de symptôme est important, et ces manifestations sont particulièrement incapacitantes.
L'électrosensibilité affecte en premier lieu le système nerveux: fatigue et troubles du sommeil, stress, irritabilité, maux de tête, nausées, dérèglements hormonaux, troubles visuels, palpitations cardiaques, ... Certains symptômes s'apparentent davantage à des réactions allergiques: démangeaisons, brûlures et picotements, dessèchement de la peau... D'autres effets sont plus inattendus : crampes musculaires, douleurs aux mâchoires, électrisation et chocs électriques, ...

Que dit la loi ?

En France, l'électrosensibilité n'est pas encore reconnue officiellement. Le seul pays à avoir à ce jour reconnu cette maladie est la Suède. Le Royaume-Uni semble en prendre la direction. En Suède, il est même possible aujourd'hui de se voir accorder des aides pour traiter la pollution électromagnétique de son logement, ou d'emménager dans une maison spécialement conçue pour les personnes souffrant d'électrosensibilité.

Les symptômes

-Vous avez mal à la tête -Vous ressentez des nausées
-Votre coeur a des palpitations
-Vous dormez mal, et restez fatigués après avoir dormi
-Vos yeux sont irrités, votre vue se trouble
-Vous avez des problèmes de peau : tâches, irritations, herpès, sécheresse de la peau et des muqueuses
-Vous devenez irritable
-Vous souffrez d'un dérèglement hormonal
-Vous recevez des chocs électriques et sentez des picotements sur le visage ou le corps
-Vous avez anormalement chaud
-Vous avez des douleurs aux dents et aux mâchoires ( impression d’un courant électrique et un goût métallique dans la bouche)
-Vous ressentez des douleurs musculaires et des articulations (souvent accompagnées de craquements très forts), ainsi que des douleurs à la poitrine avec sensation d’oppression
-Vous constatez des symptômes rappelant la grippe -Vous souffrez d'acouphènes

Les appareils responsables des rayonnements électromagnétiques

- Les téléphones mobiles, téléphones filaires, téléphones DETC (sans fils), répondeurs et fax
- Les ordinateurs portables et les écrans (cathodiques CRT , LCD)
- Les appareils fonctionnant sur piles ou batteries
- Les réfrigérateurs, congélateurs, cuisinières électriques, aspirateurs
- Les champs électriques des installations domestiques
- Les lampes fluorescentes et halogènes
- Diverses alarmes, radars
- Les antennes relais de téléphone mobile, émetteurs et relais hertziens, les ondes Wi-Fi ou Wlan
- Le « Brouillard » électrique dans les trains, le métro, et les cars
- Les lignes à Haute et Très Haute Tension (THT)
- Les boucles d’induction des prothèses auditives
et la liste pourrait être allongée...

Kigali: Imodoka ya Gaagaa Coach yahiye irakongoka


Amakuru dukesha umwe mu bari ahitwa Nyacyonga mu murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo, ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, imodoka ya kompanyi itwara abagenzi ya Gaagaa Coach yafashwe n’inkongi igakongoka.
Imodoka ya Gaaga yahiye, aha ni nyuma y'uko Police ibashije kuyizimya
Imodoka ya Gaaga yahiye, aha ni nyuma y’uko Police ibashije kuyizimya
Nta mugenzi n’umwe wakomerekeye muri iyi modoka itwara abagenzi bajya cyangwa bava muri Uganda na Kigali.
Icyateye iyi mpanuka kugeza ubu ntikiramenyekana.
Police y’u Rwanda ishami rizimya umuriro ryatabejwe ariko rihagera iyi modoka yamaze gushya cyane, babasha kuyizimya.
Iyi modoka amakuru aremeza ko aribwo yari imaze umwanya ihagurutse i Kigali yerekeza i Kampala.
Imizigo myinshi yahiriye muri iyi modoka kuko benshi bihutiye gukiza ubuzima bwabo.

Monday, 7 April 2014

 

U Bwongereza : Umupasiteri w’Umunyarwanda arakorwaho iperereza ku ruhare muri Jenoside

 

Itorero ry’Abangilikani rwo mu Bwongereza riri gukora iperereza ku mupasiteri w’Umunyarwanda ubwiriza mu rusengero rya Worcestershire ; akaba avugwaho kuba yarashinzwe gucengeza amatwara y’abayobozi b’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse akaba anakekwaho uruhare mu kwicisha abatutsi.
Itorero rivuga ko ritigeze rimenya amakuru yavugwaga kuri Rev. Pasiteri Jonathan Ruhumuliza ubwo yahabwaga umwanya wo kuyobora urusengero mu 2005, kabone nubwo amakuru ku ruhare rwe muri Jenoside yari yaragiye avugwa kenshi.
Inkuru y’ikinyamakuru The Guardian kivuga ko itorero ryo mu Bwongereza ritewe ikibazo n’ibyo birego byagaragaye muri raporo y’uburenganzira bwa muntu hakaba hanagaragazwa ko Ruhumuriza yaba yarafatanyaga n’undi mushumba w’itorero ry’Abangilikani ukurikiranwa n’urukiko rwa Loni ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ruhumuliza, ubwiriza mu itorere rya St Mary and All Saints ahitwa Hampton Lovett muri Worcestershire, anakurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Uwitwa Peter Selby, wahaye ububasha Ruhumuliza, yasabye polisi gukurikirana byimbitse ibivugwa kuri Ruhumuriza kuko “biteye agahinda”.
Ibivugwa kuri Ruhumuriza
Ubuyobozi bw’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza byimye Ruhumuliza uruhushya rw’akazi mu myaka ibiri ishize kuko yavugwagaho guhakana Jenoside ndetse akaba yaranigeze gushinjwa n’umuyobozi we mu itorero ry’abangilikani mu Rwanda, amushinja kwigira umuvugizi wa Guverinoma yakoze Jenoside. Nyuma Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza byaje kwisubiraho bimuha uruhushya hifashishijwe umwunganizi mu by’amategeko.
Mu 1990, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch wagaragaje Ruhumuriza nk’umuntu wari umuvugizi wa Guverinoma yateguraga Jenoside akaba yaranifashishwaga mu kuyobya insengero zo mu mahanga avuga ko abasirikare n’abanyapolitiki bicaga abantu babaga ahubwo bari guhagarika ubwicanyi.
Undi muryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza witwa African Rights, mu 1998 wasabye Inama y’itorero ku Isi gukurikirana uruhare rwa Ruhumuriza muri Jenoside. Wamushinjaga no kuba yarafatanyije n’undi mupasiteri w’abangilikani bima ubuhungiro abatutsi bahigwaga ndetse no gushyira abandi ku karubanda mu gihe cy’ibitero.
Rev. Pasiteri Jonathan Ruhumuliza

Monday, 27 January 2014


 

Abantu batandatu bakomerekejwe bikomeye n’igisasu mu mujyi wa Musanze


 
Abantu batandatu bakomerekejwe bikomeye n’igisasu mu mujyi wa Musanze

Ku isaha ya saa moya n’iminota 33, abantu babiri bari kuri moto yakomeje guhagarara ahantu hamwe ikahamara umwanya munini cyane, bateye igisasu gikomeretsa abantu batandatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.
Nkuko ababibonesheje amaso babivuga, iki gisasu cyatewe ku muhanda unyura inyuma y’ahari Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) kuri metero nka 15 uvuye kuri EWSA. Ni mu mudugudu wa Gikwege, akagari ka Nenge umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze
Zaninka Mariya, umwe mu bakomerekejwe n’iki gisasu, utuye mu murenge wa Muhoza, ubwo twamusangaga mu bitaro bya Ruhengeri yavuze ko barimo bataha, maze babona abantu bari kuri moto yari iparitse ku muhanda babajugunyaho ikintu kiraturika, ibindi byakurikiye ntibabimenye kuko bashidutse baryamye hasi.
Ati : “Ubwo twazamukaga dutaha, hari abantu babiri bari kuri moto, tuhageze baduteyemo ikintu twumva kiraturitse, nshiduka ndyamye hasi muri rigole (umuferege w’iruhande rw’umuhanda).”
Alphonsine Uwimana, umwe mu barokotse igisasu akagira amahirwe ntaturikanwe nacyo, yavuze ko yabonye umuntu wari uhetswe n’iyo moto ariwe ujugunya igisasu mu bantu, moto ihita yanduruka.
Ati : “Twatahaga, uwari uhetswe na moto abonye ko abantu benshi bageze aho bari baparitse moto, ahita ajugunya igisasu muri ba bantu.”
Moto ngo yahise izamuka yirukanka igana muhanda ugana kuri hotel Fatima.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Superintendant Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko kugeza ubu bakiri gukurikirana ngo bamenye babe banata muri yombi abo bagizi ba nabi bataramenyekana.
Iki gisasu gitewe mu murenge wa Muhoza, nta kwezi gushize, tariki ya 6 Mutarama uyu mwaka wa 2014,mu rugo rw’umuyobozi w’aka karere ka Musanze, Mpembyemungu Winfrida, hatewe igisasu kigahitana umwana w’umwaka umwe n’igice yareraga.

Monday, 20 January 2014


Abatuye mu manegeka baratabariza itumba rigiye kuza

   
Aha mu mudugudu w’ubumwe, akagari ka Kimihurura mu murenge wa Kimihurura, amazu aringaniye neza n’imang

Abaturage bagituye mu duce tw’amanegeka bafite impungenge z’uko itumba ry’uyu mwaka wa 2014 ritazabasiga amahoro.

Mu mwaka wa 2013 habaruwe imfu zigera kuri 60 zatewe n’ibiza mu duce tw’amanegeka, na ho amazu arenga 10000 yasenyuwe n’imvura n’imiyaga.

Kugeza ubu, hamaze gutuzwa abimuwe mu duce tw’amanegeka batishoboye ibihumbi 33101, abasigaye bagera ku bihumbi 14373, barimo abari gusakarirwa, abandi bamaze kubona amacumbi ariko batarimurwa, hakabamo n’abataragerwaho n’ubufasha.

Mu bice bitandukanye by’igihugu hari imiryango myinshi yagumye mu manegeka, kuko Leta itayihaye ingurane cyangwa ngo iyereke andi mazu bajya kubamo, kandi nabo bakavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira.

Ngayaberura Telesphore atuye mu Mudugudu w’Ubumwe, mu Kagari ka Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, kuva mu mwaka wa 1977. Abana n’umuryango we w’abana barindwi harimo 5 bacyiga mu mashuri yisumbuye. Batuye ahantu hateye inkeke kuko ari hejuru y’umukingo muremure  wa metero nka 12, bigaragara ko ugenda utengurwa n’imvura uko iminsi ishira, kandi akaba ari nta mwanya usigaye hagati y’amazu n’uwo mukingo.

Ngayaberura hamwe n’abaturanyi be, bamenyeshejwe ko bagomba kwimuka muri aka gace k’amanegeka ku itariki 30 Nzeri 2013, ariko ngo ntibigeze bimuka kuko nta mikoro, ndetse nta n’inkurikizi y’ubuyobozi yigeze ibaho. Uyu mugabo yakomeje abwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati "bari batubwiye ko batwubakiye amazu ariko twategereje ko bayadutuzamo turaheba. Twifuza ko baduha amafaranga y’ingurane tukirwanaho, cyangwa se bakaduha n’ayo mazu aho badutuza hose nta kibazo.”

Muhire Celestin w’imyaka 60, we afite umugore n’abana 9. Aba mu kazu gatoya gaherereye neza neza ku mukingo watenguka isaha izo ari zo zose imvura ibaye nyinshi, cyangwa se hakabaho umutingito. Aragira ati "n’icyo kurya ntacyo mfite, ubuse nakura hehe amafaranga yo kunyimura? Byibura Leta idufashije ikaduha nk’akabanza n’utubati n’iyo kaba gato umuntu yareba uko apfundapfundikanya.”

Akomeza avuga ko basaba Leta kubarwanaho muri iki gihe cy’imvura kigiye kuza, kuko nta kabuza ko amazi aturuka mu kiminisitiri babona azabasenyera.
Mukeshimana Fatuma, we atuye mu nzu ifite umuryango ureba mu manga ku buryo nta na metero irimo hagati y’inzu ye n’umukuku. Mu minsi ishize umwana we ngo yaguye muri uwo mukingo ufite byibura nka metero 12 z’uburebure ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa ariko avunika bikomeye.

Aragira ati "iyo imvura iguye ngira ubwoba nkabwira Imana yandemye, ariko se nimuke nta ngurane njye hehe? Ni nk’aho ubwoba bwashize, turarya Yesu agapanga!” Yongeyeho ko abonye ingurane y’amafaranga cyangwa se agahabwa aho kuba yaba ashubijwe, ngo kuko burya umuntu ukwimuye aba agukunda.
 

Usibye n’ubwoba bw’imvura yabasenyera, impanuka zitunguranye cyane cyane ku bana zibaho 

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Kampayana Augustin ushinzwe imiturire muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko igikorwa cyo kwimura abatuye mu duce tw’amanegeka ku rwego rw’igihugu kirimbanyije.

Kugeza ubu, mu byaro uturere dufite umubare munini w’abatuye mu manegeka  ni Muhanga igifite imiryango irenga ibihumbi 7 yo gutuza, Nyabihu  ndetse na Nyamagabe  na byo bimaze gutuza 85% by’abaturage bo mu manegeka bagombaga kwimurwa.

Naho mu Mujyi wa Kigali, uturere twa Gasabo na Nyarugenge ni two tugifite umubare munini w’abatuye mu manegeka, mu gihe Akarere ka Kicukiro karangije gutuza hejuru ya 80% y’abagombaga kwimurwa, gakoresheje uburyo bwo gushaka ibibanza mu duce tw’ibyaro, maze hakifashishwa umuganda mu kubakira abagomba kwimurwa batishoboye.

Kampayana yemeza ko igikorwa cyo kwimura abatuye mu duce tw’amanegeka kigeze kure, ariko ko bigoye gushyiraho itariki ntarengwa kuko bisaba ubushobozi buhagije ndetse n’ingamba zirushijeho.

Avuga ko kandi nta ngurane abaturage bimuwe mu duce tw’amanegeka bahabwa, ahubwo harebwa abakene batishoboye, hanyuma hagashakishwa ubufasha mu rwego rw’ubutabazi.
Gasabo ni kamwe mu turere tugifite umubare munini w’abatuye mu manegeka batarimurwa kuko kagifite ingo zirenga 1900. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, avuga ko harebwa abatishoboye na mbere baba basanzwe bahabwa ubufasha na Leta maze bakubakirwa abandi bagakodesherezwa amazu.

Ndizeye avuga ko abaturage batuye mu duce tw’amanegeka basobanuriwe ko batagomba guhabwa ingurane y’amafaranga, kuko ari ubuzima bwabo baba bari gukiza, kandi bakaba bari basanzwe babangamiye ibidukikije.

Ndizeye aragira ati "kwaba ari ukubahemba kuko bangiriza ibidukikije. Tureba abatishoboye nk’uko na mbere tuba dusanzwe tubafasha mu bintu bitandukanye nko kubishyurira ubwishingizi bwo kwivuza, ariko ntitubafatira muri rusange.”

Uyu muyobozi yongeraho ko abaturage benshi batuye mu manegeka birengagiza nkana ko bubatse ahantu hatemewe kuva kera na kare, abandi bakahakodesha, akavuga kandi ko umubare munini w’ababa mu manegeka ari abapangayi.

Mu Kuboza 2013, itsinda rishinzwe kwimura abaturage bari mu duce tw’amanegeka ryahawe miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha ingo zirebwa n’ikibazo zitishoboye.

Hamwe n’iyi nkunga iri tsinda rizihutisha kwimura abaturage batishoboye kurusha abandi bavanwe mu duce tw’amanegeka bahabwe aho gutura heza.

Kicukiro : Umurambo w’umukozi wo mu rugo wasanzwe ushyinguwe mu gipangu

 

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro hafungiwe Buhendwa Miladji n’umugore we Nyirakimonyo Akyda nyuma y’uko mu rugo rwabo hataburuwe umurambo wa Musindikazi Favolonia wakoraga akazi ko mu rugo rwabo.
Urugo rw’uyu muryango mu mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, Polisi ikaba yawutaye muri yombi nyuma yo gutahura aho uyu murambo ushyinguwe ku ya 18 Mutarama 2014 nubwo bari bamaze igihe bataka ko babuze irengero ry’umukozi wabo.
Nk’uko tubikesha Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza, Polisi iracyari mu iperereza ry’icyaba cyarishe Musindikazi kuko ashobora kuba atarishwe na ba nyir’urugo ahubwo yarishwe n’urupfu rusanzwe hakabaho kumushyingura nabi.
SSP Mwiseneza yabwiye IGIHE ati “Polisi iracyari mu iperereza kuko umurambo wa Musindikazi watahuwe mu gihe ba nyir’urugo bari bamaze igihe bataka ko babuze irengero ry’umukozi wabo. Ashobora kuba yarazize urupfu rwa hafi ahubwo ababyeyi bakamushingura nabi.”
Yongeraho ko Buhendwa na Nyirakimonyo batigeze bamenyesha Polisi ko babuze uyu mwana ahubwo byari bizwi n’abaturanyi gusa. Na none kandi igihe nyacyo uyu mwana yaburiye ntikiramenyekana.
Nyamara abaturage bari hafi y’uru rugo rwataburuwemo uyu murambo, bavuga ko bitumvikana ko uyu mwana yari kwicirwa ahandi ngo umurambo we ushyingurwe mu rupangu abamo, cyangwa se ngo abamwiciye mu rupangu babone umwanya wo kumushyingura aho bamwiciye.
Umwe mu baturage bavuganye na IGIHE yagize ati “Biragoye kwiyumvisha ko uriya muryango atari bo bivuganye uyu mwana kuko uwari kubikora ataba mu rugo ntiyari kubura ikindi kintu yangiza mu rugo.”
Mu gihe iperereza rigikomeje umurambo wa Musindikazi wajyanwe ku bitaro bikuru bya Polisi kugira ngo ukorerwe isuzumwa hagamijwe kumenya urupfu rwa nyarwo yazize.
Polisi kandi irasaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru ku gihe mu gihe bamenye amakuru nk’aya y’ababuriwe irengero cyangwa abakekwaho kuba bahotowe.